YAGOSOREYE MU RUCACAUyu mugani ukunda kuvugwa cyane bawuca iyo babonye umuntu ubwira undi amagambo adashaka kumva kuko atamunogeye; nibwo bavuga ngo ”Aragosorera mu rucaca”. Ayo magambo yavuzwe na Kimenyi lkimenyi, umwami w'i Gisaka; ahayinga umwaka w'i 1700. |
|
|
|
|
|
Ubwo mu Rwanda hall himye Cyilima Rujugira; maze yohereza umuhungu we Ndabarasa kurererwa kwa Kimenyi by'imitsindo; dore ko yali nyirarume : nyina Rwesero yali umukobwa wa Muhoza se wabo wa Ki- menyi nyine. Ndabarasa agezeyo abana na nyirarume Kimenyi; aramuku- nda cyane ndetse bigeze igihe cyo gusezera ngo atahe Kimenyi aramwangira; ati ”Naguhawe na so ngo nkurere, none ntiyakunyatse, kandi dore umaze gukura ndashaka kukwubakira nkagushyingira”. Ndabarasa araceceka ntiyongera kugira icyo amusubiza. Haciyeho iminsi aramubaza ati «Ko wambwiye ko uzanyubakira ukanshyingira ukampa umunani none byaheze he ?» Ati ”Nyubakira, niba utanyubakiye ngiye iwacu bazanyuba- kira ntakihabuze !”. Kimenyi yitegereza Ndabarasa umutota yitotomba ngo namwubakire; amenya ibyo ashaka kugeraho mu bumenyi bwe; amenya ko ali iby'imi- tsindo. Aramubwira ati «Mwana wanjye bulya ndagosorera mu rucaca I» Ndabarasa alita mu gutwi araceceka. Haciyeho iminsi Kimenyi aramuhamagara; ati «Ngwino njye kuguha imisozi uziyubakire !» Ubwo nawe yali ashyizemo imitsindo; yanze kumwubakira ngo ataba ahinduye i Gisaka umugaragu w'u Rwanda. Baraboneza rero bagenda bashagawe, ajya kumwereka imisozi amuhaye; amwereka umusozi witwa Rundu ati «Dore umusozi nguhaye». Ndabarasa abaza Kimenyi ati «Ni uku umuntu aha umwana we kandi atabuze ibintu ?» Mu by'imitsindo Kimenyi yongera kubwira Ndabarasa ati «Ni aha nguhaye niho uzagarukira». Ndabarasa biramubabaza. Na we yongera kuvuga indi mitsindo; yereka nyirarume imisozi ayirnwerekesha umuheto ati “Wampaye na haliya hose ?” Kimenyi abibonye ararakara ati ”Kandi wa mwana we Abanyarwanda mugira ubwira! urangaruiiza igihugu uruhembe rw’umuheto ?” Ahera ko arakara yohereza Ndabarasa kwa se. Ishengero lye limubajije igitumye arakalira umwana ngo nagende igihamihami, Kimenyi ati «Nagende asange se sinshoboye kugumya kugosorera mu rucaca !» Nuko ilyo jambo lyo kugosorera mu rucaca balisamira hejuru ubwo, liraganirwa bishyize kera lihunduka umugani baca babonye umuntu ubwira undi amagambo adashaka kumva; mbese bashaka kumwumvisha ko ahondoga; bati «Rekera aho uragosorera mu rucaca». Ni bwo rero wumva bavuga ngo «Naka yagosoreye mu rucaca !» — Kugosorera mu rucaca =guhondoga, kubwira utali bukwumve.
[Aho byavuye : Minisiteri y’Amashuli Makuru n’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga, Ibirali by’insigamigani, Kigali, 1986, p. 201].
Catégories Imigani
|
|
Commentaires / réactions
Displaying results 1 to 2 out of 2
uwimpuhwe gloriose from rwanda (Saturday, 06-02-10 09:40)
nifuzaga -kumenya imibereho n'uruhererekane rw'abami b'igisaka
-ahantu hafite amateka mu gisaka
-site zibonekaho amateka y'igisaka
NTAMABYALIRO Apollinaire from Rieti/Italie (Friday, 03-04-09 22:56)
I Gisaka cyabaye u Rwanda ryari? Ese Gisaka itaraba u Rwanda, habagayo amoko (Abahutu, Abatwa, Abatutsi)?
Autres messages :

