Aloysie Inyumba remporté le prix de courage politique

Aloysie Inyumba, la ministre du Genre et de la promotion de la famille, a remporté le Prix "Amelia Earhart", du nom de la première femme à voler en solo à travers l'océan Atlantique. Inyumba est récompensée en reconnaissance de son courage politique et de sa  détermination à promouvoir la paix dans son pays. Elle recevra ce prix avec deux autres femmes : Virisila Buadromo de Fidji et de Chi Yvonne Leina du Cameroun.
Lire la suite 

NTA MUTWARE UBA KABEBA

Uyu mugani, rubanda bawuca bawendeye ku muntu w'umukene ugabanye bitakekwaga, noneho abamusumba bakiha gukomeza kumusuzugura by'ishyali; ni bwo iyo amaze kubiganzuza ububasha, rubanda bagira, bati «Nta mutware uba Kabeba !» Wakomotse ku musinga w'umuhoryo witwaga Kabeba, i Suti ya Banega mu Bunyambilili (Gikongoro); ahayinga umwaka w'i 1500.

Le Mutwa Basebya-Photo Alexis Kagame (1975)

Muri ayo magingo; Ruganzu Ndoli yabundutse i Karagwe k'Abahinda muri Tanzaniya, aho yari yabundiye kwa nyirasenge Nyabunyana muka Karemera Ndagara ya Ruhinda, aza kubundura u Rwanda arangamiye abahinza bari bararwigabagabanije. Abimburira kuri Rubingo i Rutongo rwa Kabuye ka Jabana rya Kigali, amutsinda iwe kuri Jari aho bita «Mu nzoga za Rubingo: zibira ntizisese zikanyobwa n'abatabazi». N'ubu ziracyahari; ni amazi apfupfunuka mu binogo by'urutare; ahora afininuka ifuro rimeze nk'impiza. Abatabazi ba bucengeri bayanywaga bajya guhaguruka batabaye.

 

Ubwo rero Ruganzu amaze kwica Rubingo, atera Nyaruzi rwa Haramanga mu Mukindo wa Makwaza h’ i Burwi mu Ndara; aramwica. Amaze kumwica ahindukirana i Ruhande yica Mpandahande ngo avire ruhande rimwe. Ubwo araboneza ajya kwica Mbebirimabya mu Buhanda bwa Gatovu mu Kabagali, yica na Rutokirutukura mu Rutukuru rwa Muhanga, abona gusubira iwe I Ruhashya na Mara ku murwa we wa mbere; dore ko uwa kabiri wabaye uwo ku Mwugariro wa Kigeme ku Gikongoro. Amaze kugera i Ruhashya, ashyira urugerero i Gatovu kugira ngo azabone uko atera Gisurere hakurya yaho mu Bunyambilili, mu Basinga bo kuri Sut i, ari bo bo kwa Buroro bwaroraga impungu ibisiga bikwumira hejuru.

 

Ubwo ajyana na Muvunyi wa Karema, lshyogo rya Karema Sebitana, Mugabo utuma zijya mu itorero wa Rwitega; ajyana na Rucinya ruciye bugufi, ajyana na Senyabyambu. Baragenda bakeza Gisurere bamubwira ko bacitse Ruganzu. Gisurere abyumvise biramushimisha kuko akejwe n'abo bagabo b'imiheto y'inkingi, bazi kumasha bakamenya n'indi mihango y'ubutore. Gisurere arabakira arabahaka arabakunda cyane. Nabo bagumya kurushaho kumukunda; ariko byo kumwiyegereza. Gisurere uwo yakundaga guhiga. Ruganzu n'abagaragu be babibonye batuma ku Bisumizi (Ingabo za Ruganzu) ngo bazagandike kuri Mwogo. Barahagandika. Bukeye Gisurere arambuka ajya guhiga ku musozi witwa Nyagane.

 

Ajyana n'ingabo ze z'i Bunyambilili, na Ruganzu n'abagaragu be: Muvunyi na Rucinya na Senyabyambu. Barahiga, bishyira kera. Ruganzu akaba yabwiye abagaragu be bajyanye, at i «Mugumye mushuke Abanyambilili mwiruke nanjye nsigarane na Gisurere nze kumwica». Barahiga barahiga, bigeze aho bavumbura imondo. Muvunyi na Rucinya n'imbwa bayirukaho, basiga Abanyambilili. Na bo biruka babakurikiye kugira ngo batabarusha ku bw'imihigo. Ruganzu asigarana na Gisurere. Abonye ko basigaranye bombi bonyine abandi bamaze kurenga umusozi, aramushuka, at i «Reka twicare aha turuhuke barahadusanga». Gisurere aremera baricara. Ruganzu akaraga urushingo amutekerera itabi aramuhereza.

 

Agitangira gutumura, Ruganzu amugwa mu ijosi aramuj igit ira aramunigagura amwicisha umunigo intumbi ajugunya aho, akurikira Abanyambilili n'abagaragu be. Amaze kubegera yongorera abe ibyo amaze gukora. Baranyererana bajya kuri Mwogo kubwira Ibisumizi ko Gisurere yapfuye. Ubwo Ibisumizi biba birasakiwe, bitera u Bunyambilili birabut ikiza. Umuryango wa Gisurere wose urazima, harokokamo imbuzakurahira y'umukene yihishe bayitakubwe; ikitwa Kabeba. Ruganzu rero yigarurira u Bunyambilili. Amaze kubwigarurira, mu Rwanda haduka inzige na kagungu; ibintu biradogera inkuru ziracicikana ngo Ruganzu yishe Gisurere none byatumye inzige na kagungu byaduka mu myaka birayiyigoza !»

 

Dore ko Gisurere n'umuryango we bari Abasinga b'abahoryo: abanyamuhango wo kuvuma inzige na kagungu n'ibindi byona imyaka byadutse mu gihugu. Ruganzu amaze kubyumva rero agira ubwoba; ahera ko abaririza abantu bakomoka kwa Gisurere baba baracitse ku icumu. Mu gihe bakibaririza, inzige na kagungu na byo bikomeza kwiyongera biba uruhunduguru; abantu bakuka umutima bagumya kuvuga ya magambo. Ruganzu nawe agumya kugira ubwoba no kubaririza umuntu waba akomoka mu bahoryo.

 

Bitinze, Abanyambilili batahura akagabo k'agakene karitswe n'urushimba umubiri wose; ka kandi kitwaga Kabeba. Babwira Ruganzu; bati «Umuhoryo twamubonye, ariko si uwo gutunguka i bwami». Ruganzu, ati «Nimugende mumunzanire gusa!» Baragenda bashorera Kabeba n'urushimba rwe rumugera mu ijosi; reka urwishimo ni yo nkoni! Baramujyana n'ibwami. Ruganzu amubonye arishima; aramwuhagiza baramusiga, Kabeba amaze kwitamura inzobe, Ruganzu amukomorera u Bunyambilili n'ibyabo byose, bamutega isunzu ry'ubugabe, bajya kumutambagiza igihugu cye. Ahageze rubanda iramusuzugura karahava. Kabeba ajya kuregera Ruganzu abanze kumuyoboka. Bamwe baratangwa barapfa, abandi baranyagwa.

 

 Abasigaye babonye uko ibintu bihindutse, baraharirwa baranyukirwa, baremera barayoboka, bararabuka baratura, amaturo aba isatumba; Kabeba arakunda aba umutware w'umwami n'umwami w’Abahoryo bizira ishiti. Nuko amaze kudendeza, ingabo ze zijya inama yo kumukura izina rya Kabeba; ziti «Nta mutware wo kwitwa Kabeba!» Inama iranoga, bamwita Batsinda.

 

Ni yo nkomoko y'izina rya Batsinda mu bami b'Abahoryo. Ni ryo ryakomeje gusimburana n'ayandi y'ubwami bw'i Buhoryo kugeza ku ngoma ya Yuhi Musinga; ni bwo Ababiligi banyaze Batsinda wa nyuma umusozi wabo wa Sut i, bawugabira Ntagozera ya Birasa w'umwega; ubwami bw' i Buholyo burangirira aho. Nuko Abanyambilili bamaze kwemeza ko nta mutware wo kwitwa Kabeba, bajya kumwitaba bati: «Karame mutware»; karame Kabeba irakuka.

 

Inkuru rero ihera ubwo ikwira u Rwanda; rubanda bayikurizaho umugani baca bashaka kumvisha ko umutegetsi wese uko ateye kwose atagomba kuba insuzugurwa; bati : «Nta mutware uba Kabeba !»

Kuba, kwitwa Kabeba = Kugayishwa agasuzuguro.

 

 


Catégories

Imigani

 

[ <-  Retour ]

Commentaires / réactions

Displaying results 1 to 3 out of 3

kabaka gisa from kigali/rwanda (Friday, 08-01-10 15:58)

maze gusoma uyu mugani ariko sinywemeye kuko ndi umwuzukuruza wa batsinda nahandi nasomye hose mu bitabo ntaho nabonye uruhererekane rwizina batsinda mugisekuru urumva wanditse nabi kabisa

 

umusinga umuhoryo (Thursday, 21-05-09 02:40)

Maze igihe ndihushaka uno mugani. ariko rero s'umugani kuko sogokuruza wanjye y'arumuhungu wabatsinda

 

usengimana richard from kigali/rwanda (Wednesday, 08-04-09 20:41)

ndashaka ko mwajya munyoherereza imigani kuko nyikunda

 

Autres messages :

 

Ajouter un commentaire / Réagir

Ecrire ici