AMAGARA ARAMIRWA NTAMERWAUyu mugani Abanyarwanda bawuca bawukurije ku muntu wari warazambijwe n'akaga k'ubukene, hanyuma akagira amahirwe ubukire bukamudamaraza; ni bwo bavuga, ngo «Amagara aramirwa ntamerwa !» Wadutse ku ngoma ya Gahindiro, ukomotse kuri Migambi se wa Bisangwa, umutware w’lngangurarugo za Rwabugili; ahasaga umwaka wa 1800. |
|
|
|
|
|
Rimwe, Yuhi Gahindiro sekuru wa Rwabugili yarambagiye u Rwanda, ageze mu nzira ahasanga akana k'agahungu k'akananu gasa n'agashigaje inkunga nto kagapfa. Akabonye agira impuhwe; abwira abo bari kumwe, ati «Nimukanzanire».
Barakazana, akabaza icyo gashaka kurya cyagakiza. Akana, kati «Ndashaka ituri». Gahindiro abaza abatware n'abahungu ituri icyo ari cyo, barabiyoberwa. Babaza rubanda rwa giseseka rwaje rushagaye umugendo w'umwami n'abatware, bati «Muri mwe ntawamenya ituri icyo ari cyo ?» Havamo umwe ababwira ko ari ibihaza bicucumye mu bishyimbo.
Ubwo Gahindiro amuha uwo mugabo ubivuze, amuha n'abagomba kujya bagemura ibishyimbo n'ibihaza. Uwo mwana yitwaga Migambi. Nyuma bararimukura, bamwita «Rugombituri», kuko Gahindiro akimutoragura ku nzira bamubajije icyo ashaka, ati «Ndashaka ituri !»
Haciyeho iminsi, wa murezi wa Migambi aragaruka abwira Gahindiro, ati «Mbigenje nte ko wa mwana wandagije noneho agiye kuzira ubworo ?» Gahindiro amuha inka z'imbyeyi icumi zo kumukamirwa. Umugabo arazijyana akamira Migambi. Nyuma y'amezi atandatu, Gahindiro aramutumiza; baza kumumumurikira Migambi ari umushishe usa na bike. Aguma ubwo kwa Gahindiro areranwa n'abana be, abyirukana na bo; arashakirwa abyara Bisangwa uyu watwaraga urugo rwa Rwabugili rw'i Rubengera, agatwara n'umutwe w'umurangangoma wa Rwabugili witwaga Ingangurarugo na barumuna bazo Inshozamihigo.
Muri iryo murikwa rye rero abari baramubonye ari uruzingo baramuyoberwa barabaririza. Wa mugabo, ati «Ese si wa mwana washakaga ituri !» Bose baratangara bati «Amagara aramirwa ntamerwa». Ni bwo imvugo ikwiriye ibwami no ku karubanda ihinduka umugani.
Kuva ubwo rero, baba babonye umuntu wigeze kuzahazwa n'akaga hanyuma agahembuka akadibika umubyibuho, bakamugereranya na wa mwana Migambi, bati «Nimurorere amagara aramirwa ntamerwa !»
Kumira amagara =Kuyobokwa n'umugisha.
Catégories Imigani
|
|
Commentaires / réactions
Displaying results 1 to 1 out of 1
Kami Gervais from Bergamotte/Italie (Saturday, 28-02-09 18:13)
Mpora nshima imigani ya Musabyimana.
Muri uyu mugani ariko, habuzemo igisobanuro gituma hagomba kuvugwa "kumira" (cyangwa se kumirwa) no "kumera" (cyanwa se kumerwa):igisobamuro giciye mu nzira ya bugufi, ntabwo gihagije.
Njye ndabyumva neza ariko hari umuzungu wabaye mu Rwanda, akaba akunda gusoma iyi migani. Niwe wambwiye ko habuzemo igisobanura kibereye benshi, kugirango buri wese ajye yumwa neza amavu n'amavuko ya buri mugani.
Bavuga rero "kumirwa" kubera ko uwo mwana yagize amagara (ubuzima bwiza) bitewe n'ibyo yariye cyangwa yanyoye: ibyo "yamize" nyine!
Bavuga "kumerwa" bitewe n'uko uwo mwana nta magara yari yarasanganywe, ntayo yari yarameze. Ari byo bivuga ko nta buzima bukomeye yari asanzwe yifitiye cyangwa yakuranye.
Ndagirango mbabwire kandi ko hari n'undi mugani wegereye uyu uvuga ngo: "AMAGARA ARARAMIRWA NTAMENWA" (nubwo bwose ntazi neza amavu n'amavuko yawo).Inshinga ya mbere iwushyigiye ikaba "kuramira" kugirango ikintu kidaseseka, indi nshinga ikaba "kumena" ari byo bisobanura guseseka cyangwa gusesa hasi.
Bwana Musabyimana Gaspard rero, Imana izakongereye amagara, maze ukomeze utugezeho ibyerekeranye n'umuco wacu.
Kami Gervais
Autres messages :

Aloysie Inyumba, la ministre du Genre et de la promotion de la famille, a remporté le Prix "Amelia Earhart", du nom de la première femme à voler en solo à travers l'océan Atlantique. Inyumba est récompensée en reconnaissance de son courage politique et de sa détermination à promouvoir la paix dans son pays. Elle recevra ce prix avec deux autres femmes : Virisila Buadromo de Fidji et de Chi Yvonne Leina du Cameroun.