AGAHUGU UMUCO AKANDI UMUCO |
|
|
|
|
|
Uyu mugani wegeka igihugu ho umuco wacyo, bawuca iyo bashaka gukemura impaka zishingiye ku migenzereze y'aha n'aha; nibwo bazikiranura bagira, bati :.«Agahugu umuco, akandi umuco I» Wakomotse kuli Mutaga Sebitungwa, umwami Wu Burundi; ahayinga umwaka w'i 1700. Icyo gihe hali ku ngoma ya Cyilima Rujugira, hakaba hali Abanyarwanda bali baracikiye i Burundi : balimo Bicura bya Rwaka rwa Mazimpaka, na Budengeli bwa Ndabalinze. Ubwo Cyilima yali amaze kuzungura murumuna we Karemera Rwaka ku ngoma; kuko yali amaze guhuma. Bicura na Budengeli bamaze gucika, basanga Mutaga ahitwa i Nkanda mu Buyenzi (Gikongoro) hali hakili ah'uBurundi; bamutekerereza ibyabo. Arabakira arabahaka, ndetse aranabatonesha; abashyira mu bandi bahungu (abagaragu b'ibwami batali abatware). Bamaze kubageramo barabimenyereza, baramenyerana kuko na bo bali ingenzi. Mutaga arabibakundira bigeza ubwo abagira abatware be. Bukeye araza inkera. Abatware n'abahungu bagumya kunegurana n'abo banyarwanda bombi : Budengeli na Bicura. Abarundi barababaza, bati «Kuki umwami w'i Rwanda mumwita Cyilima ntimumwite Kibalima ! Mwahinduye izina Iye mukamwita Kibalima kuko ali we wabamaze !?» Bicura na Budengeli barabasubiza, bati «Twacitse tutali abiru, none muzatume kuli Cyilima n'abiru be bazabasobanulire impamvu ye byo ! » Ubwo Mutaga arabumvira, ageze aho, ati «Nimureke mbamare impaka». Ati «Ejo nzatuma umuntu kuli Cyilima azadusobanulire icyo ilyo zina livuga». Bukeye ashaka ibintu byo kumutashya : impu z'ingwe n'amahembe y'inzovu. Niko kera byagendaga; umwami watumaga ku wundi yamwohererezaga intashyo; ali yo maturo. Intumwa ikayajyana, ikavuge icyo ishatse ntigire icyo iba. Ni na yo nkomoko y'umugani baca bagira, bati «Intumwa irarabirwa ntiyicwa». Nuko inturnwa ya Mutaga iragenda no kwa Cyilima; imusanga Ntora; ubu hitwa ku Gisozi muli Rubungo hateganye n'umurwa wa Kigali; imusohoreza ubutumwa bwa Mutaga. Cyilima n'abahungu babura icyo bayisubiza. Gusa barayibwira, bati «Genda uzatubalize Mutaga, uti «Ni kuki i Burundi haba inka, aliko umwami waho akarenga acyimana n'isekurume y'ihene ?» Bayiha Mutemura sekururuza wa Musenyeri Kagame -ngo bajyane azamusubize. Umurundi ajyana na Mutemura n'intashyo za Cyilima. Bagezeyo, Mutemura abwira Mutaga, ati «Cyilima yakuntumyeho ngo azagusobanulira izina lye umaze kumubwira igituma umwami w'i Burundi yimana n'imfizi y'ihene, kandi i Burundi hali amapfizi y'inka». Mutaga amara akanya yiyumvira. Abaza Mutemura, ati «Witwa nde? » Undi, ati «Ndi Mutemura». Mutaga, ati «Halva imfizi y'inguge n'iyihene ikiruta ikindi ni ikihe? » Ubwo yamubwiraga ko umwami w'i Rwanda yimana n'isekurume y'inguge. Mutemura abaza Mutaga, ati «Ese ubwo hatsinzwe nde? Ubwo yashakaga kumubwira ko yatumye kuli Cyilima ubusa. Nuko Mutaga abyumvise atyo atuma Mutemura, ati «Genda umubwire, uti «Nimurekere aho gutumanaho bene ayo magambo y'umuco w'abantu; uti «Agahugu umuco, akandi umuco». Guhera ubwo rero uwo mugani wamamara mu Burundi no mu Rwanda. Abantu baba bagiye impaka ku migenzereze y'aha n'aha, ntibemeranwe, bakikiranura bagira, bati «Twoye ayo : agahugu umuco, akandi umuco !» - Umuco=Umwihaliko w'imbaga isangiye imisango ya bulijo (igihe cyose). [Aho byavuye : Minisiteri y’Amashuli Makuru n’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga, Ibirali by’insigamigani, Kigali, 1986, pp.27-28].
Catégories Culture et coutumes rwandaises, Imigani, Rwanda
|
|

Aloysie Inyumba, la ministre du Genre et de la promotion de la famille, a remporté le Prix "Amelia Earhart", du nom de la première femme à voler en solo à travers l'océan Atlantique. Inyumba est récompensée en reconnaissance de son courage politique et de sa détermination à promouvoir la paix dans son pays. Elle recevra ce prix avec deux autres femmes : Virisila Buadromo de Fidji et de Chi Yvonne Leina du Cameroun.