Displaying results 21 to 35 out of 35
YAGIYE KWANGARA (16.01.08)
Uyu mugani, bawuca iyo bumvise umuntu yikuye mu bususuruke akajya guhobagizwa n'akaga imihanda yose; nibwo bavuga, ngo: "Yagiye kwangara!" (Bamwe banavuga ko yagiye iwabo w'abakobwa). Wakomotse kuri Nyiramataza muka Rukali;...
YAJE NK' IYA GATERA (16.01.08)
Uyu mugani bawuca iyo hagize igikorera umuntu amarorerwa kimuguye gitumo; ni bwo bagira ngo: Cyaje nk'iya Gatera! Wakomotse kuri Gatera w i Tanda na Rusizi mu Buganza. Byavuye ku mukazana w'ikirongore na nyirabukwe bakorewe...
YARUMYE GIHWA (16.01.08)
Uyu mugani baca ngo: "Yarumye gihwa", bawuca iyo babajije umuntu iki n'iki agaceceka, cyangwa se babonye ababara agashinyiriza ashira, ariko ntatake; ni bwo bavuga, bati: "Yarumye gihwa". Wakomotse kuri Gihwa wari umutware w'i...
YARAYE RWANTAMBI (16.01.08)
Uyu mugani baca ngo: "Naka yaraye rwantambi cyangwa arasa n'uwaraye rwantambi", wakomotse kuri Sekayange ka Nyakazana mu Mvejuru (Butare); ku ngoma ya Cyilima Rujugira, ahayinga umwaka w'i 1700. Bawuca iyo babonye umuntu umerewe...
NITABIYE BURYA IBA ISHAKA IYAYO (16.01.08)
Uyu mugani wamamaye mu Rwanda, baca bagira ngo «N'itabiye burya iba ishaka iyayo!», wadutse ku ngoma ya Kigeli Rwabugili, ucibwa n'umugabekazi Nyirakigeli Murorunkwere, nyina wa Rwabugili nyine, ahagana mu mwaka w'i 1900.
KARABA ZIKURYE (16.01.08)
Uyu mugani, abantu bawuca iyo bagiye guhana umugiranabi, ni bwo bavuga, ngo: «Karaba zikurye». Wakomotse kuri Mpozayo wo ku Munini wa Muganza mu Buyenzi (Gikongoro); amaze kugura n'umurundi witwa Rusigana imbwa ya Semugeshi...
NI ISHYANO RYA GASHYANTARE (16.01.08)
Uyu mugani bawuca iyo hagize ikintu kiza gihungabanya amahoro; ni bwo bagira, bati «Ni ishyano rya Gashyantare!». Wakomotse ku mugabo witwaga Gatashya ka Gasinzigwa, wari utuye kuri Nyakizu mu Bwanamukali (Butare); byabayeho...
AGAKURIKIWE N’ABAGABO NTIKABASIGA (16.01.08)
Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo birimbiye umugambi urimo ingorane; ni bwo bagira, bati «Agakurikiwe n'abagabo ntikabasiga». Wakomotse ku musingakazi w igishegabo witwaga Nyirarunyonga, agatura ku Rugalika rwa Kigese na...
KAMI KA MUNTU NI UMUTIMA WE (16.01.08)
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yiyemeje kwihitiramo icyo bamwe bamubuza; ni bwo bagira, bati : «Kami ka muntu ni umutima we nimumwihorere». Wakomotse kuri Muhangu wo mu Mvejuru (Butare) ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro;...
YARUSHYE UWA KAVUNA (16.01.08)
Uyu mugani baca, ngo «Yarushye uwa Kavuna», bawuca iyo babonye umuntu wagokeye ubusa, ahihibikanira ibizakiza abandi; ni bwo bagira bati «Naka yarushye uwakavuna (umuruho)». Byakomotse kuri Kavuna ka Mushimiye. Bavuga ko yari...
YARIYE KARUNGU (16.01.08)
Uyu mugani baca, ngo «Yariye karungu», cyangwa «Yarumye karungu !»; bawuca iyo babonye umuntu warakaye yarubiye; ni bwo bavuga, ngo «Nimumubise dore yariye karungu !» Wakomotse kuri Karungu n'umugore we Nyirakamagaza, bo mu...
URUGIYE KERA RUHINYUZA INTWARI (16.01.08)
Uyu mugani ucibwa iyo babonye umuntu wari intwari agamburujwe n'amananiza y'umusubirizo, noneho agakurwa n'uko bigeze mu nshikane; ni bwo bamugarukira bagira, bati «Urwanze gushira ruhinyuza intwari !» Wakomotse ku musaza Mpongo...
AMAGAMBO AHARIWE NANKANA (30.05.07)
Uyu mugani bawuca iyo babonye amakuba agarutse nyirabyazana, ni bwo bagira, bati «Amagambo ahariwe nakana». Bamwe batekereza ko wakomotse kuri Nankana ya Rutamu w 'i Rumuli na Muhura, mu Buganza, ahayinga umwaka w'i 1400; abandi...
NTIBAKIMUCIRA N'AKARI URUTEGA (30.05.07)
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu uteragiranwa n'uwenze wese kuko amaze gukena agasuzugurika; ni we rubanda bavugiraho ngo «Ntibakimucira n'akari urutega». Wakomotse kuri Bufenge muka Mukire, umuhinza wo mu Kinyaga (Cyangugu);...
ABAGABO BARARYA IMBWA ZIKARYORA (30.05.07)
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu w'igitinyiro akoze icyaha aho kukimuhamya bakakigerekera uwo bali kumwe by'amaherere, akaba ali we ugihanirwa; ni bwo bagira, bati Abagabo bararya imbwa zikaryora !» Wakomotse kuli Sabuhoro...
Displaying results 21 to 35 out of 35

BBC 18h30
Aloysie Inyumba, la ministre du Genre et de la promotion de la famille, a remporté le Prix "Amelia Earhart", du nom de la première femme à voler en solo à travers l'océan Atlantique. Inyumba est récompensée en reconnaissance de son courage politique et de sa détermination à promouvoir la paix dans son pays. Elle recevra ce prix avec deux autres femmes : Virisila Buadromo de Fidji et de Chi Yvonne Leina du Cameroun.
"Le temps n'est rien pour quiconque a de la détermination", dixit Alice Muhirwa, trésorière des FDU-Inkingi, le parti dont Victoire Ingabire est présidente.
Pourquoi le capitaine Kayitare n'est-il pas considéré comme un héros ? Pourtant il est l'artisan de la victoire du FPR. Commando hors du commun, c'est lui qui a lancé un raid sur Ruhengeri en janvier 1991 et a libéré le col Lizinde et ses co-prisonniers. C'est lui également qui s'est rendu maître de la ville de Byumba en juin 1992 avant d'en être délogé. Kayitare considérait Paul Kagame comme "mukene" (mesquin), alors que ce capitaine avait le sobriquet d'"intare" (le lion) pour son courage. Proche de feu-major Fred Rwigema, sa popularité dans l'armée faisait ombrage à Kagame, qui l'a fait assassiner. Ceci explique pourquoi le capt Kayitare ne figure pas sur la liste des héros que le régime du FPR célèbre annuellement le premier février.